UMUGENZI 2Umwanditsi wigitabo cyUMUGENZI (igice cya kabiri) ni na we wanditse UMUGENZI (igice cya mbere).Dore rero ubuzima bwe nkuko buvugwa muri icyo gice cya mbere. Yitwaga John Bunyan. Yavukiye mu Bwongereza mu mwaka 1628. Se yari umucuzi, kandi na we yize uwo mwuga. Yize imyaka mike gusa mu ishuri ryabana, yiga gusoma no kwandika gusa. Yari afite ubwenge bwinshi bwa kavukire, ariko nta buryo yabonye bwo kwiga byinshi. Nubwo yari azi kwandika, imyandikire ye iteka yarimo amakosa menshi!